wex24news

Perezida Kagame yatangaje ko yifuza kubona umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo usubira mu buryo.

Kuva mu 1994 ubwo Afurika y’Epfo yari ikiyobowe na Nelson Mandela u Rwanda rwari rubanye na yo neza, ndetse uwo mubano uza no gukomeza mu gihe cy’ubutegetsi bwa Thabo Mbeki wamusimbuye ku butegetsi.

Perezida Kagame yavuze ko muri icyo gihe “umubano ntabwo wari mwiza gusa, ahubwo wari unafite inyungu”.

Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rufite urubyiruko rubarirwa mu magana rwoherejwe kwiga muri Afurika y’Epfo, kubera ko iki gihugu cyemeye kuruha ubufasha.

Ati: “Ni nkaho Afurika y’Epfo ari yo yabishyuriraga amafaranga y’ishuri ku rwego nk’urw’abaturage bayo, byari ibintu byiza cyane. Nta bibazo bya Visa byigeze bibaho, mu by’ukuri wari umusanzu ukomeye ku byo dufite hano mu bijyanye n’iterambere. Aba bantu bakiri bato uzahura na bo hano bari mu myaka 30 bazakubwira ko bize muri Afurika y’Epfo, muri icyo gihe ibintu byari byiza cyane.”

Umubano wa Kigali na Pretoria watangiye kuzamba muri za 2008, urushaho kuba mubi mu myaka yakurikiyeho ubwo Jacob Zuma yari amaze kugera ku butegetsi.

Perezida Paul Kagame yabwiye umunyamakuru wa SABC ko urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya ruri mu byawuzambije. Uyu musirikare wahoze akuriye ubutasi bw’u Rwanda yiciwe i Johannesburg mu Ukuboza 2013, aho yari amaze igihe yarahungiye nyuma y’uko Perezida Kagame yari amaze kumwirukana amuhora kwiba umutungo w’igihugu.

Perezida Kagame agaruka ku izamba ry’umubano yagize ati: “Nyuma twatangiye kwibaza ikijya mbere. Nyuma ya 2010 noneho haje uyu mugabo wahoze akuriye ubutasi wapfiriye muri Afurika y’Epfo. Ikibazo cya mbere cyahise kibazwa [u Rwanda] cyabaye ’ni gute umuntu wahoze akuriye ubutasi wabaga muri Afurika nk’impunzi yicwa’”?

Mu bindi byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba harimo kuba Afurika y’Epfo icumbikiye abenshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yavuze ko yifuza ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byakemuka “umubano ugasubira uko wahoze”.

Kuri ubu Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ategerejwe mu Rwanda aho agomba kwitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *