wex24news

Ruhango: abaturange barashishikarizwa kwirinda ibyatuma ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho.

Byagarutsweho mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ihuza abarimo abahoze bayobora, abaturage basanzwe, abafatanyibikorwa b’Akarere ndetse n’abanyamadini, inzego z’umutekano n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko uko Igihugu gitera imbere muri byinshi, Abanyaruhango na bo bamaze kumenya neza icyo bashaka bityo buri wese mu cyiciro arimo, akwiye gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu no kuba umwe.

Agira ati “Turasaba Abayobozi dukorana ko bakwiye guhora bazi neza ko gukorera hamwe bifasha kugera ku ntego biyemeje yo kuzamura umuturage, tugatanga umusanzu ufatika mu kubaka Igihugu cyacu, kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga nyazo”.

Akomeza asaba abaturage kwirinda guha icyuho abagifite imigambi mibi yo gusenya ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Ambasaderi Munyabagisha Valens uri muri iri huriro ry’Akarere ka Ruhango, avuga ko ubumwe ari ryo shingiro rya byose mu mikorere n’imibereho bya muntu kandi ‘Ndi Umunyarwanda’ ikaba intwaro yo kumva ko twese turi bamwe.

Yagize ati “Twebwe nk’abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa tugomba kugira umusanzu dutanga aho dutuye n’aho dukorera, tuganisha ku kugira imikorere n’imibereho bya muntu byiza, kandi intwaro yacu ikaba Ndi Umunyarwanda, kuko ni ryo zingiro rya byose Igihugu cyacu cyubakiyeho”.

Umukozi w’umuryango Nyarwanda wita ku Isanamitima (Association Modeste et Innocent AMI), Jean de Dieu uwizeye, watanze ikiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, avuga ko Umunyarwanda wese agomba kubanza kugira urukundo rw’Igihugu cye no kugikorera agamije kugishakira iterambere rirambye aribyo byatuma tuba ‘Abanyagihugu’ kuruta ‘Abenegihugu’.

Agira ati “Ntabwo dukwiye kugira urukundo rw’ubucancuro mu Gihugu cyacu ahubwo dukwiye gukunda Igihugu cyacu, tukagikorera tugamije kukigeza ku iterambere rirambye ni ho tuzaba twubatse ibiramba, ibi rero bizatuma twitwa Abanyagihugu kuruta kwitwa Abenegihugu”.

Epiphanie Murorunkwere wari uhagarariye umuryango wita ku isanamitima, ARTC Ruhuka, avuga ko guhagarara imbere y’abantu uvuga amateka yawe wabayemo bisaba umwanya wo kuyiyibutsa, no kwirinda ko hari uwo wakomeretsa kandi bikaguha umwanya wo gukira ibikomere by’uyavuga no gushira ihungabana.

Agira ati “Ni byo tugomba kuba umusemburo mwiza w’ubumwe n’ubudaheranwa, ariko tugomba kwisunga gahunda ya Ndi Umunyarwanda ariko biranadusaba gusangiza abandi amateka yacu twabayemo, n’ubwo kuyavuga usanga hari abo bigora, baba bafite ubwoba ko bashobora gukomeretsa abandi ariko binatuma uyavuga akira ibikomere ndetse agakira ihungabana”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *