wex24news

Abandi basirikare ba SADC biganjemo aba Tanzania basize ubuzima muri RDC

SADC yemeje aya makuru biciye mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024.

Muri iryo tangazo uyu muryango wavuze ko ubabajwe no “gutangaza ko abasirikare batatu bapfuye abandi batatu barakomereka, bose bo muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania”.

Wunzemo ko umusirikare wa kane ari umunya-Afurika y’Epfo wapfiriye mu bitaro by’i Goma aho yarimo akurikiranirwa n’abaganga.

SADC mu itangazo ryayo yavuze ko “irihanganisha imiryango y’abasirikare bapfuye ndetse n’ibihugu bya Tanzania na Afurika y’Epfo ku bw’igihombo gikomeye cyo gutakaza abasirikare babyo, ndetse inifuriza batatu bakomeretse gukira vuba”.

Ntibizwi niba M23 ari yo yarashe igisasu cyishe bariya basirikare, gusa bapfuye mu gihe hari amakuru avuga ko uyu mutwe wongeye kugera mu marembo y’umujyi wa Sake wo muri Teritwari ya Masisi.

Abasirikare bane ba SADC bapfiriye muri Congo kuri uyu wa Mbere biyongera ku bandi babiri b’abanya-Afurika y’Epfo bapfiriye muri iki gihugu mu minsi ishize.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *