wex24news

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bahuriye mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kunshuro ya 3o.

Uyu muhango wo kwibuka wayobowe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Kayumba Olivier Witabiriwe kandi n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, abayobozi muri Guverinoma n’abakozi b’Umuryango.

Ambasaderi Kayumba yavuze ko u Rwanda rukomeje urugendo rwo guhindura amateka, asaba urubyiruko kwirinda ibikorwa byose bishobora gukurura urwango n’amacakubiri, ahubwo bakarushaho kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho.

Yagize ati: “Urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo gukomeza kubaka u Rwanda dushaka, kuko rufite imbaraga zo kubikora. Ibyagezweho murabibona, mugomba kubirinda, kubisigasira no kurushaho kubibyaza umusaruro.”

Mu kigo cy’Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe RWAFPU-3, giherereye mu Mujyi wa Bangassou, umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Centrafrique, abahagarariye amadini ndetse n’abakozi ba MINUSCA, waranzwe n’amasengesho n’ubutumwa bwagarutse ahanini ku buryo Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa amahanga arebera n’uko yaje guhagarikwa n’ingabo zahoze ari iza APR.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *