wex24news

congo:nyuma yo kubona ubwigenge kuva 1960 yabonye Ministre w’Intebe wa mbere w’umugore. 

Nkuko ikinyamakuru africanews kibitangaza kivuga ko abaharanira uburenganzira bw’umugore muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashimiye Perezida T SHISEKEDI kuba yarashyizeho Judith Suminwa Tuluka nka Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore mu gihugu cyabo.

Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batunguwe n’iki cyemezo umukuru wigihugu cyabo yafashe. Judith Suminwa ni umuhanga mu by’ubukungu yakoze mu by’amabanki ndetse no muri Loni. Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’intebe yari Ministiri ushinzwe igenamigambi muri guverinoma yacyuye igihe yari iyobowe na Jean Michel Sama Lukonde.

Yatangiye imirimo ye mishya kuri uyu wa 1 Mata 2024. Mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bw’igihugu, Ministre wintebe yasezeranyije abaturage ko azaharanira amahoro n’iterambere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *