wex24news

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe isuku n’isukura WASAC cyatangajeko cyacyemuye ikibazo cy’ibura ry’amazi.

Mu minsi ishize mu karere ka Rusizi habaye ibura ry’amazi  aho ahari amazi hose yaba n’ayo mu bishanga yavomwe,ijerekani imwe ikagurwa amafaranga  800 Frw.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu  Gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, cyatangaje ko abaturage bari barabuze amazi meza bo mu Karere ka Rusizi bamaze kuyabona.

Ni nyuma y’uko umuyoboro watangaga amazi muri aka karere wangijwe n’ibiza ugasanwa, bwashimiye abaturage uko bihanganiye iki kibazo.

Ubu butumwa bugira  buti”Turamenyesha abafatabuguzi bacu batuye mu Karere ka Rusizi bari babuze amazi kubera iyangirika ry’umuyoboro,ko twasoje gusana dusubizamo amazi. Uko imiyoboro igenda yuzura abari babuze amazi baraza kugenda bayabona.Mwarakoze k’ubufatanye no kutwihanganira”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *