wex24news

 Isiraheli yatangaje ko yakuye abasirikare mu majyepfo ya Gaza.

Amakuru avuga ko isiraheli yagabanije umubare w’ingabo muri Gaza nanone hashingiwe ku gitutu cya Amerika nyuma y’uko hapfuye abakozi barindwi ba Loni mu minsi ishize.

Umuvugizi w’ingabo wa Israel Yoav Gallant ,ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye ku mpamvu nyirizina yo kugabanya ingabo, ariko nk’uko bikomeje gutangazwa ko ibiganiro byo mu Misiri aribyo mbarutso.

REUTERS itangaza ko Umutwe w’abayisilamu ugenzura Gaza, bemeje ko bohereje intumwa mu Misiri kuko Hamas yifuza ko amasezerano ayo ari yo yose yatuma intambara ihagarara ndetse n’ingabo za Isiraheli zikava muri ibyo bice yiteguye kuyikurikiza.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli yatangaje ko mu gihe hatabaho kurekura imbohe za Israel nta masezerano azabaho.

Israel itangaza ko Hamas yafashe imbohe zayo zirenga 250 kandi abagera ku 1200 baricwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *