wex24news

Kwibuka30: Alyn Sano yashishikarije urubyiruko kumenya amateka yihariye u rwanda rufite

 

Alyn Sano yibukije urubyiruko ko benshi muri rwo bagize amahirwe yo kuvukira mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko bakwiye gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo kubaka u Rwanda abaruharaniye bifuzaga.

Ati “Reka tugire ikinyabupfura dukore ibyo tugomba gukora muri aka kanya tuzirikana amateka y’Igihugu cyacu, ntabwo u Rwanda rumeze nk’ibindi bihugu, rurihariye! Dukwiye kubishyira mu mutwe kugira ngo tugire Igihugu kimaze imyaka ijana kitarimo umutekano muke, tugeze kuri 30 ariko twagera no ku ijana.”

Uyu mukobwa yibukije abahanzi bagenzi be ndetse n’abafite amazina azwi muri sosiyete kuba ab’icyitegererezo mu bikorwa byo kubaka Igihugu bafatanyije n’abandi Banyarwanda.

Alyn Sano yanaboneyeho umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda yaharaniye ko abakiri bato bakwiga amateka y’u Rwanda binyuze mu mashuri ndetse n’ahandi hatandukanye.

Ku rundi ruhande Alyn Sano asanga hakwiye kwigwa uburyo abakiri bato barushaho kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi binanyuze mu buryo bw’imyidagaduro kuko ari bumwe mu buborohereza kuyafata mu mutwe.

Uyu muhanzikazi yaboneyeho umwanya wo gushimira Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi budacamo Abanyarwanda ibice, asaba urubyiruko kwishyira hamwe kugira ngo bakomeze kubaka Igihugu cyabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *