wex24news

#KWIBUKA30:Nyampinga w’u Rwanda watowe bwa mbere ni Nubuhoro Jeanne Uko byamugendekeye nuko yaje kwicwa

Nyampinga w’u Rwanda watowe bwa mbere ni Nubuhoro Jeanne atorerwa muri hoteri yitwaga meridien mu 1991 akaba yarishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Yaje gusimburwa na Uwera Dalila watowe mu kuboza mu 1993 agomba kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 1994 gusa Genocide yakorewe Abatutsi ikivangamo, akaba ari nawe wamenyekanye cyane, kuri ubu aba mu gihugu cy’ububiligi.

Icyo gihe Nubuhoro Jeanne atorwa yigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya G.S.N.D.B.C Mucyigo cyi Byumba. Uyu mukobwa ise yari Munyankindi Jean na Nyiramadadari Mediatrice, bari batuye i Ndera ari naho bamwiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gusa mbere yaho muri 1992 we na Mama we bahungiye I Burundi agezeyo aniyamamaza muri Miss Burundi aba igisonga cya 1.

I Burundi haje Kuba intambara ishingiye ku buyobozi muri 1993 aza kugaruka mu Rwanda we na Mama we. 1994 Jeanne na Mama we baje kugaruka mu Rwanda mu 1994, ubwo ibintu byari bimeze nabi baje guhungira ku bitaro bya caraes ndera ariho uyu mwali na Mama we na musaza we baje kwicirwa

Jeanne yari bucura iwabo mu muryango wa bana 8. Abari bahari ubwo yicwaga bavugako bitewe nuburyo yarazwi interahamwe zaje ariwe zibaza,  bamuteye ibyuma mu myanya myibarukiro barangije baramwica, ndetse bamwica bamushinyagurira bamwibutsa ko ariwe miss w’u Rwanda.#Twibuke Twibuka#

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *