wex24news

Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko Afurika y’Epfo igiye kubana neza n’u Rwanda.

Ramaphosa yabitangaje nyuma yo kugirira uruzinduko mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse anitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Paul Kagame aheruka kubwira SABC News ko yifuza ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umaze imyaka irenga 10 warazambye wasubira mu buryo.

Ni umubano watangiye kuzamba muri 2008, urushaho kuba mubi muri 2013 ubwo Colonel Patrick Karegeya wahoze akuriye ubutasi bw’u Rwanda yarasirwaga i Johannesburg yari yarahungiye muri 2013. Perezida Kagame mu kwezi gushize ubwo yaganiraga na Jeune Afrique bwo yanenze Afurika y’Epfo ku kuba yarohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo kurwana ku ruhande rwa Leta y’iki gihugu isanzwe ifatanya n’inyeshyamba za FDLR mu kurwanya M23, agaragaza ko Pretoria iri mu mafuti.

Ramaphosa nyuma yo kugenderera u Rwanda, yabwiye SABC ko uruzinduko rwe rwatanze umusaruro, kuko yabashije kuganira na mugenzi we w’u Rwanda ku bibazo bitandukanye biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ni we wamuhaye ubutumire bwo kuza kwifatanya n’abanyarwanda .Yavuze ko ubu butumire bwakomotse ku mubano mwiza ibihugu byombi byari bifitanye mu myaka yashize. Ati: “Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu myaka 30 ishize, Perezida Mandela yarabyicujije kuko tutigeze dufasha Abanyarwanda mu buryo bufatika igihe bari bari guca mu bihe bibakomereye, kuko twari turi gusohoka mu butegetsi bwa Apartheid, icyo bihe byabaye nk’ibihurirana.”

“Afurika y’Epfo yagize uruhare muri gahunda nyinshi kandi Perezida Kagame yabivuzeho mu ijambo rye ryo kwibuka uyu munsi, ashimira ubufasha Afurika y’Epfo nyuma ya Apartheid yahaye u Rwanda n’ubufatanye twagaragaje, uburyo twafashije u Rwanda kongera kubaka urwego rw’ubuzima binyuze mu kwishyura abadogiteri bavuye muri Cuba, no gufungura imiryango ku Banyarwanda ngo baze kwiga muri kaminuza n’Amashuri Makuru muri Afurika y’Epfo ndetse yavuze ko benshi mu bize muri Afurika y’Epfo bari mu myanya itandukanye yubuyobozi mu gihugu cyabo.”

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko ibi bigaragaza umubano mwiza ibihugu byigeze kugirana nubwo nyuma haje kuzamo ibibazo byatumye uzamo agatotsi.

Yunzemo ko nyuma yo kuganira na Perezida Kagame hari icyizere cy’uko uyu mubano uzongera kubyuka vuba.

Ati: “Mu ijoro ryacyeye nagiranye na we ibiganiro birambuye ku buryo dushobora kongera kunoza umubano wacu, mu buryo bw’ubufatanye tugakemura ibibazo birimo ibya Visa, ibifitanye isano n’ingengo, kandi twizeye ko tugiye kujya mu nzira nziza yo kubyutsa no kongera kubaka uyu mubano.”

“Mvuze kuwubyutsa kubera ko ni umubano usanzweho kandi umubano hagati y’ibihugu hari igihe uzamo ibibazo ugahagarara, ariko ibyo bizakemurwa.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *