wex24news

 RIB, yatangaje ko mu myaka itanu ishize rwakiriye abaregwa bagera ku 3,563 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside no kuyipfobya.

Gusa ruvuga ko nubwo imibare imeze gutyo, ikigero cy’abaregwa ndetse n’ubukana bw’icyaha ngo bigenda bigabanuka uko imyaka ishira.

RIB kandi ivuga ko ibirego byo kwanga gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bigera kuri 257 mu myaka itanu ishize kuva muri 2019 kugera muri 2023.

Umubare w’ibi birego ukaba wariyongereyeho 53 ugereranyije imyaka ya 2019 na 2023, kuko byari 44 biza kuba 97, akaba ari ubwiyongere bwa 120%.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko izi mpinduka zabayeho muri iyi myaka ya vuba usanga ari nziza mu bijyanye no gutanga amakuru, by’umwihariko kuvuga aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye.

Ati “Hari uza avuga ko yasabye imbabazi bazimuhaye, ariko akagira ati ’hari n’ikindi ngomba gukora, reka ngaragaze n’aho twajugunye abantu kugira ngo nkiranuke neza, hariya hubatse urugo rwa kanaka,arabizi neza ko yubatse hejuru y’imibiri’”

Uru rwego rwamaze impungenge abatanga amakuru aho rvuga ko abatanga amakuru batabihanirwa, ariko abamenyekana ko bahishe amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bo ngo barafatwa bagafungwa.

Ni mu gihe IBUKA na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu , bavuga ko iyo umuntu abonye imibiri y’abe bishwe muri Jenoside bituma aruhuka mu mutima we.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *