wex24news

U Bufaransa: Meya w’Umujyi yafatanywe urumogi ahita ashyikirizwa inzego z umutekano

Habsaoui yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Avallon kuva mu 2021, yari umwe mu bahanzwe amaso n’inzego z’umutekano nyuma y’uko Polisi itangiye ipererea ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, nk’uko AFP ibitangaza.

Umushinjacyaha yavuze ko urugo rwa Meya ndetse n’aho yarutunganyirizaga hasatswe ariko ntiyatangaje ingano y’urumogi bahasanze, gusa umwe mu bakoze iperereza yahishuye ko bahasanze ibilo 70 byarwo.

Meya Habsaoui ndetse na basaza be babiri bafunganywe n’abandi bantu barindwi, nk’uko byemejwe n’Umushinjacyaha wavuze ko igice cya mbere cy’iperereza cyagaragaje n’ibindi birimo amagarama 983 ya cocaine, amadolari 7,700 ndetse na zahabu.

Icyo gikorwa cyakozwe nka gahunda iri kubera mu gihugu cyose igamije guhangana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu mijyi yo mu Bufaransa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *