Ni ambasade yashyizweho ibuye ry’ifatizo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopie, Taye Atske-Selassie, ari kumwe na bamwe mu bayobozi batandukanye barimo abadipolomate ba Ethiopie ndetse n’abo muri Guverinoma y’u Rwanda.
Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi ambasade ku wa 06 Mata 2024, Minisitiri Taye Atske-Selassie, yavuze ko ubu butaka bwahawe ambasade y’igihugu cye mu Rwanda bugiye kurushaho kuzamura umubano w’ibihugu byombi.
Uyu muyobozi yavuze ko na Ethiopie igiye kubigenza nk’uko u Rwanda rwabikoze, iki gihugu cyo mu ihembe rya Afurika na cyo kigaha u Rwanda ubutaka bwo kubakamo inzu Ambasade y’u Rwanda i Addis Ababa izajya ikoreramo.
Minisitiri Taye Atske-Selassie kandi yavuze ko mu mezi ari imbere biteguye gutangira kubaka iyi nzu ku buryo mu bihe bitarambiranye izatangira gukorerwamo itanga serivisi ku bayigana.
Yashimangiye ko u Rwanda na Ethiopie bikomeje kubaka umubano utajegajega kuko kuva mu 2012 hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arenga 23, iki gikorwa bikaba biteganyijwe ko kizayongera.
Amasezerano agera kuri 13 yasinyiwe muri Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopie igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, mu nama y’iminsi itatu yabereye muri Ethiopie.
Iyi nama yari yatangijwe ku wa 11 Gashyantare 2024, i Addis Ababa yari iteranye ku nshuro ya gatatu, nyuma y’iyaherukaga kuba mu 2017, yabereye i Kigali ndetse n’iyabaye mu 2012 muri Ethiopie.
Uretse ayo masezerano yasinywe u Rwanda na Ethiopie kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi ba Ethiopie bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.
Umubano w’ibihugu byombi kandi ushimangirwa n’imigenderanire y’abakuru b’ibihugu byombi, aho nko mu 2021 Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed Ali wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yaruherukagamo mu 2019.
Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko muri Ethiopie ku wa 25 Gicurasi 2018. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Mu Ugushyingo 2023 ubwo yari yitabiriye inama ihuza ibihugu bya Afurika na Arabie Saoudite, Perezida Kagame yagiranye na none ibiganiro na Minisitiri Abiy Ahmed Ali, byari bigamije kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Ikindi kandi Minisitiri Abiy Ahmed Ali ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma baje gufata u Rwanda mu mugongo mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.