wex24news

Abasenateri bagaragaje Ibibazo uruhuri koperative zikora ubuhinzi n’ubworozi bituma batabona umusaruro.

Koperative z’abahinzi zasuwe n’Abasenateri mu turere twose ni 60, ndetse ahenshi basanze zarateye imbere mu byerekeye umusaruro w’ibikorwa bakora.

Ku wa 4 Mata 2024 ubwo basuzumaga raporo y’ingendo bakoze muri Mutarama hagenzurwa ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guteza imbere amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi, bagaragaje ko hari ibibazo bicyugarije uru rwego birimo ibigo by’amatungo bihenze cyane.

Senateri Muhire Adrie yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba hari inganda eshatu zitunganya umuceri ariko umusaruro uhari utazihaza bigatuma zimara amazi menshi zidakora.

Ati “Urebye mu by’ukuri umusaruro w’umuceri amakoperative atanga kuri izo nganda, usanga bamara igihe kinini wa musaruro babonye barawutunganyije ugasanga bagiye kumara amezi menshi bahagaze batabona umusaruro.”

Ibyo mu karere ka Rwamagana byo byabaye ingutu kuko hari koperative ihinga umuceri ifite imigabane mu ruganda ruhari rutunganya ariko rumaze imyaka myinshi rudakora.

Senateri Nkurunziza Innocent ati “Mu 2020 twari twarakibwiye n’Akarere, twarakibwiye n’abandi bireba, icyo gihe bavugaga ko bagiye kugikemura ariko icyo gihe hari harimo ubwoko bw’umuceri ukenewe, harimo amasoko n’ibindi ariko numva cyahabwa umwihariko abantu bakongera bakagikurikirana neza kuko uruganda rwubatswe rukaba rudakora uwabyo ni igihombo ku gihugu.”

Senateri Jean Pierre Dusingizemungu yagaragaje ko yakurikiranye akamenya ko umuceri wera i Rwamagana ujya gutunganyirizwa mu karere ka Huye nyamara aho hari uruganda rumaze imyaka myinshi rudakora.

Ati “Umuceri w’i Rwamagana utunganyirizwa i Huye, nagiye kureba njyewe ubwanjye umuntu ufite uruganda i Huye ugura umuceri i Rwamagana kandi hari uruganda rwubatswe kera twiga mu mashuri abanza runini cyane.”

Ubujura n’ubutekamutwe bureze

Senateri Habiyakare François yagaragaje ko hari amakoperative arembejwe n’ubutekamutwe bw’abantu batuma ibikoresho birimo imodoka n’imashini ugasanga batwaye amafaranga y’umurengera nyamara bakabaha ibintu bishaje cyangwa bikora ibitandukanye n’ibyo bashakaga.

Ati “Twabibonye i Ngoma by’abatekamutwe cyangwa by’abantu babwiye koperative y’ubworozi ngo barabazanira inka nziza zivuye muri Afurika y’Epfo kandi ubwo bagatanga amafaranga hanyuma bakabazanira inka zisanzwe utamenya n’iyo bazitoraguye ariko harimo n’akagambane k’abayobozi.”

“Abo rero bararezwe, ariko kugira ngo urubanza ruzacibwe, kugira ngo ruzazenguruke ugasanga birafata igihe ugasanga biraca intege abantu kuko bimaze igihe kinini cyane.”

Hari n’aho abagize koperative bashakaga kugura imashini yumisha ibitunguru ariko rwiyemezamirimo abazanira ibitogosa.

Senateri Twahirwa Andre yagaragaje ko ibibazo by’abiba umutungo wa koperative bikwiye guhagurukirwa kuko bisenya koperative nyinshi.

Ati “Hari aho twagiye koperative twagombaga gusura dusanga barayifunze kuko abayishinzwe bari baratwaye amafaranga.”

Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Esperance yagaragaje ko ikibazo cy’abantu bambura amakoperative bagomba guhagurukirwa kuko bica intege n’abari baramaze kuyibumbiramo.

Ati “Ikibazo cy’abahemukiye amakoperative bari abayobozi ndetse na ba rwiyemezamirimo bakorana na bo babambura rwose ni ikibazo twagiye tubona hirya no hino gikwiriye kwitwabwaho by’umwihariko. Ntabwo bibujije ko na komisiyo ibifite mu nshingano ishobora kubikoraho igikorwa cyihariye, nzi ko bari babihagurukiye ariko bakareba uburyo hakongerwamo imbaraga iyi mitungo ikagaruzwa kuko iyo bidakozwe bica intege n’abandi kujya mu makoperative.”

Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yemeje ko bazakomeza gukurikirana no guherekeza amakoperative kuko ari inzira y’iterambere, igipimo cy’imiyoborere myiza, ikanashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ihuza abantu b’ingeri zitandukanye baharanira inyungu imwe birinda ibitabafitiye akamaro.

Imibare yerekana ko abarenga 70% by’Abanyarwanda bose bafite ubushobozi bwo gukora, bakorera mu makoperative.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *