wex24news

Amerika n’icyo gihugu cya mbere giha intwaro Israel akaba ari nacyo cyayifashije kubaka igisirikare gikomeye.



Amerika iha Israel miliyari 3.8
z’amadorari y’Abanyamerika mu masezerano y’imyaka icumi yerekeye imfashanyo ya
gisirikare ifite intego yo gukomeza igisirikare kurenza ibihugu bindi.



Israel ikoresha iyi mfashanyo mu
kugura indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35, indege y’intambara ya mbere
igezweho idapfa kubonwa mu kirere na radar.



Igice kimwe muri iyi mfashanyo
ku mwaka ishyirwa ku ruhande kugira ngo ikoreshejwe mu mugambi wo gucunga
ikirere, harimwo n’bisasu bisama amabombe ya Iron Dome, n’ibindi bisasu rutura
bya misire bizwi nka Arrow na Fronde de David.



Israel irakoresha cyane ubwoko
bw’ibi birwanisho mu kwivuna ibitero bya misire n’amadrone bikorwa n’imitwe
yitwaje intwaro y’abanya-Palestina muri Gaza, cyo kimwe n’iyindi mitwe ifatanya
na Irani ifite ibyicaro muri Libani, Iraki na Syria.



Kuva intambara ya Israel na
Hamas itangiye, Amerika imaze kugurisha ku mugaragaro intwaro muri Israel
inshuro ebyiri gusa .Bwa mbere ikaba yarohereje ibisasu 14.000 by’ibimodoka
by’intambara bitamenwa n’amasasu asanzwe bifite agaciro ka miriyoni 106
z’amadorari y’Abanyamerika hamwe n’ibisasu bya 155mm bifitee agaciro ka
miriyoni 147 z’amadorari y’Abanyamerika.



Ibi byatangajwe n’ikigo Stockholm
International Peace Research Institute (SIPRI), mu birwanisho Israel yaguriye
hanze hagati ya 2019 na 2023, 69% byavuye muri Amerika.



Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *