wex24news

Gakenke abaturage bakoresha iteme rya Nkomane riherereye mu Murenge wa Mugunga bafite ikibazo cy’uko rishobora kubateza impanuka.

Abo baturage biyubakiye iryo teme mu gihe cy’imyaka itatu ishize imvura itwaye ikiraro cyahabaga, maze bishakamo ibisubizo bakoresheje ibiti by’inturusu n’imigano.

Abaturage bubatse iryo teme mu muganda bibwiraga ko ari iby’igihe gito bifashisha ibiti by’inturusu n’imigano kandi ngo ni na byo bari bafitiye ubushobozi.

Iryo teme riteje inkeke abaturage, bityo barasaba ko ubuyobozi bwabubakira ikiraro gikomeye kugira ngo harindwe impanuka n’ibindi byago byaterwa n’iryo teme.

Umuturage wo mu Kagari ka Nkomane, Mukantagungira Marie Louise, yavuze ko icyo kiraro giteje inkeke ku bana babo n’abakuze kuri ubu bakaba bagorwa n’uko imigenderanire itakigenda neza uko bikwiye.

Ati: “Kuba iki kiraro cyarangiritse bituma tutagenderana uko bikwiye, ikindi ni uko kugeza ubu hari bamwe bamaze kuvunika kubera kugwamo mu bihe by’imvura. Turasaba ko ubuyobozi bugendeye kuri iriya migano twashyizeho bwadufasha kubona ibiti bikomeye, kuko biriya biriho ntaho bitaniye n’imihembezo y’ibishyimbo.”

Iri teme kandi rikomereye abahinzi cyane kuko n’ubwo baryiyubakiye ntibatinyuka kurinyuraho iyo imvura yaguye nk’uko Habimana Theogene yabivuze.

Ati: “Iyo imvura yaguye ntitwavuga ngo turambuka tujye guhinga, mu gihe cy’isarura na bwo turavunika cyane kuko kwambutsa umusaruro hano biratugora. Ikindi ni uko kugeza ubu hari abantu bagera kuri babiri harimo umugabo n’umukecuru bose bahakuye ubumuga.”

Uwimana Eugenie, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, avuga ko ubuyobozi butari buzi ko iki kibazo gikomeye kugeza ubwo abaturage bitabaza imigano, avuga ko iryo teme bagiye kurisura bakareba icyakorwa.

Ati: “Ikibazo cy’ikiraro cya Nkomane ntabwo twari tukizi gusa yenda wasanga ibiti byarashaje. Ibi rero ni byo tugiye kurebera hamwe n’izindi nzego bireba kiriya kiraro kikaba cyasanwa cyangwa hashakwe ibindi biti bikomeye kugira ngo imigenderanire ikomeze “

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *