wex24news

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye kwakira abaganga bo muri Cuba bazajya bavura bakanigisha abakora mu buvuzi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu mezi atatu ari imbere, aba mbere bashobora kuba bageze mu Rwanda kandi biteganyijwe ko bazoherezwa mu bitaro byigisha biri mu Ntara zitandukanye z’igihugu

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana nyuma y’ikiganiro cyahuje Minisitiri w’Ubuzima muri Cuba, Dr. José Angel Portal Miranda na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Minisitiri Nsanzimana yagize ati “ Twari tumaze igihe tuganira nabo uburyo icyo gihugu cyakomeza kudufasha, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi urwego rw’ubuzima rwari rwarasenyutse cyane.”

“Rero Cuba ni bamwe mu badufashije cyane. Hari abaganga baturutse muri Cuba kugera mu 2010 bavura ariko banigisha. Kuva icyo gihe ariko ntabwo gahunda yakomeje ni yo mpamvu twashakaga kubisubukura.”

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 7 Mata 2024, yashimye uruhare abaganga bo muri Cuba bagize mu kubaka ubuvuzi bw’u Rwanda bigizweho uruhare na Afurika y’Epfo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yagaragaje ko iyo gahunda yo kuzana abaganga bo muri Cuba igiye gusubukurwa kuko iki gihugu gifite umubare munini w’abakora mu buvuzi kandi batanga umusanzu ukomeye kuri gahunda u Rwanda rufite yo gukuba kane umubare w’abaganga.

Ati “Dufite gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga dufite, ibyo rero ntabwo twabigeraho tudakoranye n’abandi bafite abaganga benshi kandi bashobora kwigisha. Turatekereza ko mu minsi iri imbere hari ibyo tuzakomezanya nabo n’iyo gahunda yari yarasubitswe ikaba yasubukurwa.”

Yagaragaje u Rwanda na Cuba kandi bishobora gukorana mu bijyanye n’ubushakashatsi ndetse no kongera inzobere zifite ubumenyi bwihariye.

Ati “Nko kubaga ubwonko dufite abaganga barindwi gusa, ariko uwo mubare niwo ushobora gusanga mu bitaro bimwe muri Cuba kandi bafite ubuhanga buhanitse, hari izindi kuvura navuga bigoye cyane. Niho turi kubona twagira icyo tubigiraho kandi nabo bariteguye kudufasha, bakohereza abaganga badufasha kuvura ndetse banigisha.”

Yagaragaje ko ubwo aba mbere bazaba bageze mu Rwanda, bazoherezwa mu bitaro byigisha hirya no hino mu Ntara mu kwegereza abaturage serivisi no kwirinda umubare munini w’abohorezwa kuvurirwa i Kigali.

Yashimangiye ko inzego z’ubuvuzi ku mpande zombi zihaye amezi atatu ari imbere kuba imikoranire yemeranyijweho izaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Ubuzima muri Cuba, Dr. José Angel Portal Miranda, yaragaje ko bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka mu rwego kurufata mu mugongo kandi ko bifuza gukomeza imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi.

Ati “Ndatekereza ko ubuvuzi ari ikintu gikomeye ku buzima bw’abaturage kandi dushobora gukorera hamwe mu guteza imbere ibihugu byacu, kandi twabonye ko igihugu cyanyu gishyize imbere iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi.”

Dr. José Angel Portal Miranda yagaragaje ko u Rwanda na Cuba byafatanya mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi no kunoza serivisi zigenerwa abaturage b’ibihugu by’umwihiriko mu guhugura inzobere n’ubuvuzi bwihariye.

Yagaragaje ko kandi mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bagaragaje ko iki gihugu cyiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *