wex24news

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Mata, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Mu biganiro byabo, havuzwe ku ngingo zitandukanye, cyane cyane zibanze ku kuzamura ubufatanye busanzwe hagati y’Igisirikare cy’u Bubiligi n’icy’u Rwanda.

Mbere yo kubonana na Minisitiri w’ingabo n’Umugaba wa RDF, abashinzwe umutekano mu Bubiligi, Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda MoD n’abayobozi bakuru muri RDF bunamiye abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe mu masaha ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi birori byabereye ku Rwibutso rw’ingabo zo kubungabunga amahoro rw’Ababiligi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *