wex24news

Kwibuka30: Juno Kizigenza yashishikarije urubyiruko kumva uruhare rwarwo mu kubaka u Rwanda 

Ibi Juno Kizigenza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye nau munyamakuru mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi ahamya ko Kwibuka ari igikorwa cyo guha agaciro abakambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba hafi imitima igifite ibikomere n’Abanyarwada muri rusange.

Ku rundi ruhande yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye isomo ry’uko urubyiruko rufite imbaraga zo gukora ibyiza n’ibibi, igisigaye ari amahitamo yarwo kandi abona urw’uyu munsi rwahisemo ibyiza.

Ati “Njye nk’urubyiruko isomo nigiyemo ni uko urubyiruko rufite imbaraga zo gukora ibyiza n’ibibi, nkurikije aho igihugu cyacu cyavuye n’aho kigeze aka kanya, urubyiruko twahisemo gukora ibyiza kandi niyo ntego, ndanabishishikariza abo bitarajya mu mutwe ko aritwe u Rwanda rukeneye kugira ngo rukomeze kugira icyerekezo cyiza.”

Uyu muhanzi asanga nta n’umwe ukwiriye kugira urwitwazo rwo kuba atazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yigishwa mu mashuri, hari inzibutso zitandukanye ziyabitse, yewe bikaba n’amahire ko rufite abakuru babaye muri aya mateka.

Nk’umwe mu bahanzi, Juno Kizigenza yibukije abahanzi bagenzi be ko nk’abantu bafite ijwi rigera kure bakwiye kuba hafi abakeneye ubufasha bwabo, bakanashishikariza urubyiruko kwigira ku mateka no kugena ahazaza h’igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *