wex24news

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwisanga mu rugamba rwa yonyine rw’ibihugu byanze kuva ku izima nyuma y’imyaka 30 igikoresha imvugo zipfobya Jenoside. 

Ubutumwa bw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, bujyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, butandukanye n’ubw’abandi bayobozi bose bafashe u Rwanda mu mugongo.

Ubwo yari akangutse kuri iki Cyumweru, ahagana ku isaha ya Saa 09:38 [i Kigali hari Saa 15:38], Blinken yasimbukiye kuri X yandika ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka30 inzirakarengane za Jenoside. Twunamiye ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo muri iyi minsi y’ubugizi bwa nabi bw’agahomamunwa.”

Aya magambo ya Jenoside ari mu murongo mugari usanzwe wa Amerika, aho iki gihugu kimaze imyaka n’imyaka cyarinangiye cyanga gukoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse cyakoze ibishoboka byose kikajya cyitambika imyanzuro ijyanye n’iyo ngingo muri Loni.

Blinken yakoresheje aya magambo mu kumvikanisha ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atari uko bahigwaga, ahubwo bishwe nk’uko n’abandi bantu bo mu yandi moko yavuze, baba barishwe.

Ibi ubwabyo bihabanye n’ukuri, kuko mu 1994, abahigwaga bari Abatutsi, kandi 93,7% nibo bishwe mu gihe cy’iminsi 100. Ijanisha risigaye, ni abandi batahigwaga [batari Abatutsi] bishwe bazizwa ibitekerezo byabo nk’uko byagaragaye mu Ibarura rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2004 ari naryo ryaje kwemeza umubare nyakuri w’abishwe muri Jenoside, ko banganaga na 1.074.071.

Aya magambo ya Blinken agabanya uburemere n’ubukana bwa Jenoside, akoroshya uburyo yakozwemo ndetse akagoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda.

Ni ibintu mu mategeko bifatwa nk’ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Si ubwa mbere Blinken akoresheje izi mvugo zipfobya kuko mu 2022, nabwo yari yavuze ko igihugu cye mu kwibuka Jenoside cyunamiye “abandi bishwe” kubera kudashyigikira ubutegetsi bw’abajenosideri.

Ubwo aheruka mu Rwanda, yabuze igisubizo gifatika atanga ubwo yari abajijwe impamvu Amerika yanze gukoresha imvugo iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ku bijyanye no kwemera Jenoside n’amahano yakozwe, aho duhagaze harazwi […] Tuzakomeza gukorana muri Loni hagamijwe kugera ku nyito iyo ari yo yose iboneye y’amateka ari na ko dukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazigera asubira.”

Izi mvugo z’abayobozi ba Amerika ntizitangaje kuko mu minsi ishize, Intumwa ya Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yatanze ubutumwa bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe we ubwe mbere y’uko ahabwa uyu mwanya, yavuze ko yari yiciwe mu Rwanda mu 1994 akekwaho kuba ari Umututsikazi.

Yigeze kuvuga ati “Nasatiriwe n’umusore muto wari wahawe amabwiriza yo kwica umugore witwa Agathe, yatekereje ko ari njye.”

Yakomeje agira ati “Igitangaje ntabwo nigeze ngira umutima uhagaze, ntimunyumve nabi nari mfite ubwoba, ariko sinigeze ngira umutima uhagaze. Narebye uwo musore muto mu maso mubaza izina rye, hanyuma mubwira iryanjye. Nashakaga ko amenya izina ryanjye, kuko nashakaga ko nanyica asigara azi izina ry’umuntu yishe.”

Ngo yatangiye kumwenyura byo kujijisha “inseko mama wanjye yari yaranyigishije, nkoresha imbaraga z’ubugwaneza n’impuhwe ndarokoka” gusa ngo uwo mugore bari bamwitiranyije na we yaje kwicwa. Ati “Byahinduye ubuzima bwanjye burundu”.

Nyuma yo kumenya ko atari Umunyarwandakazi, iyo Nterahamwe yaramuretse ntiyamwica.

Kuba uyu mugore wari mu Rwanda mu 1994 akibonera uburyo Abatutsi bicwaga ariwe utinyuka kugoreka imvugo akanga gukoresha inyito nyayo ya Jenoside, ni ikimenyetso nyacyo cy’ukwinangira kwa Amerika iyo bigeze ku kwemera amateka y’u Rwanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *