wex24news

UBURUNDI:abarimu bakomeje guta akazi kubera inzara ivuza ubuhuha.

Impamvu y’ubuke bw’abarimu ngo ni imibereho mibi bakomeje guhura nayo iturutse ku mishahara bahabwa y’intica ntikize.

RPA Burundi, yanditse ko muri Komine ya Nyanza-Lac yo mu ntara ya Makamba itaka ko ifite ikibazo cyo kubura abakozi bigisha kubera ko babuze amikoro .Ngo sibo gusa kuko n’abanyeshuri bakomeje kwiga biguru ntege kuko abenshi babura ubushobozi.

Uturere twibasiwe cyane no kubura abarimu ni zone ya Mukungu na Kazirabageni, byose byo muri komini ya Nyanza-Lac.Ni ikibazo rusange yaba ku mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na Kaminuza.

Kubera ubukene buvugwa , ngo usanga butuma ibigo bimwe by’amashuri biha akazi abarimu badashoboye ugasanga n’abanyeshuri babashije kwiga ubumenyi bwabo buba bucagase kandi amanota yabo ugasanga amanuka umunsi ku munsi.

Abarimu n’ababyeyi bo muri komini ya Nyanza-Lac barasaba leta kongerera ubushobozi abafite uburezi mu nshingano kugirango ireme ry’imyigishirize rizamuke.

Mu cyumweru gishize bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Bujumbura baganiriye n’ijwi rya Amerika bavuze ko bitewe n’ubukene bwugarije u Burundi , batagereje urupfu ngo rubijyanire bitewe n’uko nta kindi bafite bakora ngo babwigobotore.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *