Ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2024, binyuze mu kinyamakuru The Al Azaim Foundation dukesha iyi nkuru gitangaza amakuru y’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu, cyavuze ko bari gutegura ibitero byo kwica abantu bose bazitabira imikino ya Champions League.
The Al Azaim Foundation yasohoye ifoto iriho amazina ya Sitade Enye zizakira imikino ya Champions League arizo: Parc des Princes, Santiago Bernabeu, Metropolitan na Stade ya Emirates, iriho amagambo agira ati: “Bice bose.”
Ndetse bahamya ko bagomba kwica abantu bose bazaba bari kuri izo sitade.
Guverinoma ya Espagne yakajije umutekano ku masitade yabo azakira imikino ya Champions League
Ikinyamakuru AS kivuga ko Leta ya Espagne yahisemo abantu 3,000 bagomba kuba bashinzwe umutekano ku mukino wa Real Madrid na Manchester City n’uwa Atletico Madrid na Borussia Dortmund.
Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kisilamu uhEruka kugaba ibitero nk’ibyo ku ya 22 Werurwe mu nzu nini y’ibitaramo ya Crocus City iherereye i Moscou, mu Burusiya.