wex24news

Urukiko Mpuzamahanga rwo mu Bufaransa rwahamije igihugu cy’u Busuwisi guhonyora uburenganzira bw’abagore bitewe n’ihumana ry’ikirere.

Uru rukiko rwashyikirijwe iki kirego n’abagore barenga 2,000 bishyize hamwe bakarega icyo gihugu, bavuga ko imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibyuka bishyushye yashegeshe amagara yabo n’imibereho myiza bikabashyira no mu byago byo kuba bapfa.

Urwo rukiko rwanzuye ko Guverinoma y’u Busuwisi yahonyoye bumwe mu burengazira bwa muntu bw’abagore bitewe n’ibyuho bikomeye mu mategeko ajyanye no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ndetse no kunanirwa kugera ku ntego zo kubungabunga ikirere yari yariyemeje.

Urukiko rwatangaje ko uko kunanirwa gufatwa nko kubangamira uburenganzira bw’abagore “ku kurindwa ingaruka mbi ziterwa n’ihumana ry’ikirere ku buzima, amagara, imibereho myiza ndetse n’ubuzima buzira umuze.”

Ni bwo bwa mbere urwo rukiko ruciye urubanza ku kirego cyijyanye n’ihumana ry’ikirere, umwanzuro warwo ukaba wemejwe uko kandi utajuririrwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *