wex24news

Gicumbi: ubuyobozi butangaza ko  bageze ku gipimo cya 94% cy’abaturage bafite amazi meza.

Iki gipimo cyatanagjwe nyuma yaho abatuye mu Murenge wa Mukarange, begerejwe umuyoboro wa Kagusa, ( Kagusa water supply),uzaha amazi meza abarenga 5100 batuye uyu Murenge n’indi bavomaga igishanga

Uwitwa Uvutseneza Clemantine yishimiye ko yaruhutse kwikorera ijerekani, yajyaga kuvoma mu birometero 20 kandi nabwo yaravunikaga ajya kuyavoma mu gishanga.

Ati” Twishimiye ko natwe batuzirikanye, tumaze imyaka nyinshi twurira imisozi tujya gushaka amazi yo mu gishanga, hari abana barwaraga inzoka kubera amazi mabi, gukererwa ku mashuri kuko bategerezaga uwagiye kuvoma ko agaruka tukabona gukaraba, amafunguro yategurwanaga umwanda!, ariko ubu natwe turajya dukaraba amazi duse neza”.

Munyaneza Jean Claude we avuga ko aya mazi bayagejehweho , gusa kubera imyaka ishize batayagira  biteguye kuyacungira Umutekano.

Ati” Twebwe uyu muyoboro w’ amazi Tuzajya tuwukorera irondo, tuyabonye tuyakeneye cyane kuko mbere twavomaga ibirohwa ( amazi mabi), nta muntu ushobora kuyangiza, kuko ni benshi baruhutse imvune zo kwikorera amajerejani bayazamukana ku misozi.

Usibye abo mu Murenge wa Mukarange, aya mazi azafasha n’abatuye mu Mirenge byegeranye, irimo nka Rushaki na Kaniga, nabo bafi bahuriye ku kibazo cy’ kuko bayabonaga bakoze urugendo rurerure.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi w’Agateganyo Uwera Parfaite avuga ko mu myaka umunani ishize hari impinduka nyinshi zakozwe mu kwegereza amazi meza abaturage.

Ati” Mu myaka Umunani ishize Gicumbi hakozwe byinshi mu kwegereza amazi meza ku baturage, iyo urebye ku bigo by’ amashuri n’ amavuriro twari ku kigero cya 71.6 %, ubu tugeze kuri 92.5%, wareba aho twahoze ku isuku n’ isukura twari ku kigero cya 33,1% tukaba tugeze kuri 72%, ni urugendo rutoroshye kandi n’ ibyo kwishimira, abaturage turabasaba kuyabungabunga“.

Uyu muyobozi ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa bakomeje kubafasha kwesa imihigo.

Ati” Urebye uyu muyoboro w’ amazi meza wubatswe ku bufatanye n’ umushinga water for people ukorera mu karere kacu aho batanze 55%, Akarere natwe dutanga 15%,  ndetse n’ikigo cya Wassac gitanga 30% hagamijwe gufatanya guha amazi meza abaturage”.

Uyu muyoboro w’amazi ureshya na Kilometero 20, watwaye ingengo y’ Imari isaga Miliyoni 400, ukaba waratumye akarere ka Gicumbi kagera ku gipimo cya 94% mu kwegereza amazi meza abaturage ,nk’uko bitangazwa n’ ubuyobozi bw’ aka karere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *