wex24news

Guhera mu 2003, bamwe mu bagororwa bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside nyuma y’uko bemeye kwirega bakanasaba imbabazi abo bahemukiye.

Ingabo za RPA zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayigizemo uruhare bahise batangira gufungwa kugira ngo baryozwe uruhare rwabo nubwo abandi bari bamaze guhungira i mahanga.

Nubwo urugamba rw’amasasu rwari rwarangiye, hari hakurikiyeho urugamba rwo kubaka igihugu cyari cyasenywe bikomeye ndetse no kongera gusana imitima ya benshi bari baratakaje icyizere cyo kubaho.

Zari inshingano zikomeye ku gihugu kuko abarokotse bari baratakaje icyizere cy’ubuzima bitewe n’ibyo bari baranyuzemo, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari byinshi, agahinda gakabije n’ibindi bishingiye ku mateka.

Ku rundi ruhande, abakoze Jenoside n’ababakomokaho ubwoba bwari bwose, bibwira ko abo bahemukiye bazihorera ndetse kuri bamwe imitima yatangiye kubarya kuko bari batangiye kubona uburemere bw’ibyo bakoze.

Hatangijwe gahunda yo kubanisha umuryango Nyarwanda wari ugifite urwikekwe kubera ibyabaye, hasabwa ko abari barahemutse basaba imbabazi n’abo bahemukiye bakemera kuzitanga.

Byasabye imyaka icyenda yonyine nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo abayikoze bemere icyaha, basabe imbabazi abo bayikoreye ndetse banatange amakuru bari bafite kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu basabye imbabazi mu ba mbere bagaragaza ko byari ibintu bikomeye kumva ko wakwemera icyaha kuko babonaga Leta igamije kwihorera.

Sendegeya Mathias wo mu Karere ka Bugesera yishe umuryango w’uwamugabiye inka witwa Pasiteri Gahigi, amwicira abantu batandatu.

Nyuma yo kugerwaho n’inyigisho zo kwirega no kwemera icyaha bikozwe na Gahigi yiciye, bwa mbere ntiyabyumvise kuko yakekaga ko namara gusohoka muri gereza azahita yicwa.

Ati “Yarambwiye ngo aje kutwigisha kwirega no kwemera icyaha. Ndavuga nti ayo ni amayeri y’inkotanyi kuko babuze uko batwicira hano kubera abazungu baturinda kuko icyo gihe twarindwaga na Croix Rouge none barashaka kutwicira hanze. Twanze kwirega.”

Yakomeje ati “Narinzi ko nzapfa, kuko natekerezaga ba bandi nishe, nkumva umuntu w’umwicanyi atabana n’abandi bantu ngo bikunde. Urebye muri Jenoside nari mukuru, nari mfite abana batandatu nta kuvuga ngo hari uwanyoheje.”

Yagaragaje ko abantu bemeye icyaha muri gereza bikamenyekana byabaga ari intambara ikomeye ku buryo bamwe bashoboraga no kwicwa kuko hari amakuru batangaga bagenzi babo binangiye batifuzaga ko amenyekana.

Ati “Abantu bemeye ko bishe, abanyururu bari bagiye kutwica. Bahise batwimura batuvana mu bandi. Abanyururu bararaga badukubita batubaza ngo wemereye iki? Hanze naho abagore baratwanze ku mugaragaro banga kudusura kuko twemeye icyaha.”

Mutiribambe Aloys yavuze ko muri gereza babwirijwe kwirega bakabanza gutinya ariko nyuma bakiyemeza gutangira gusaba imbabazi.

Ati “Turi muri gereza twigishijwe ku kwirega, tumaze kubona ko nta kidahanguka twiyemeje kwirega twemera icyaha. Narireze nandikira abo nzi barokotse niciye imiryango yabo, tugenda tubandikira.”

Yagaragaje ko nyuma yo gusaba imbabazi kuri bo byakomeje kugorana kuko muri gereza wasangaga abandi bafunzwe batakozwaga ibyo kwemera icyaha baratangiraga kubahiga.

Umuntu wemeraga icyaha byasabaga ko yandika ibaruwa asaba imbabazi, yashyiragaho amakuru y’umuntu yishe cyangwa uwo yagize uruhare mu kwica, aho bamushyize, abo bakoranye icyaha ndetse no gusaba imbabazi abo yahemukiye.

Abarokotse na bo byari urugamba rukomeye mu gutanga imbabazi

Nubwo abakoze Jenoside bari bagowe no kuvuga amakuru y’ibyo bakoze no gusaba imbabazi, ntibyari byoroshye ku wiciwe, umenye uwamuhekuye, uwamwiciye abana bose cyangwa uwamupfakaje.

Niyonagira Laurence yiciwe umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ari mu batanze imbabazi mbere kuko mu bamwiciye harimo na Mutiribambe wishe mukuru we ariko ubu bakaba babanye neza.

Yagaragaje ko urugendo rwo gutanga imbabazi rutari rworoshye kuko wasangaga abantu bamusabye imbabazi ari abo bahoze babanye neza, bagabiye n’abari inshuti z’umuryango.

Ati “Ubwo abatwiciye batangiraga kutwandikira amabaruwa badusaba imbabazi, kubyakira byarangoye ntangira guhahamuka kuko muri abo wasangaga harimo n’abo twari twarahaye inka. Namaze igihe kinini nta cyizere cyo kubaho mfite, nkumva kubaho ntakibishaka.”

Yagaragaje ko nyuma yo gutsindwa n’urubanza rwo kutababarira yibutse umuhigo yari yarahigiye Imana mu rugendo rwo guhunga ko azayikorera nimurokora, yiyemeza kubabarira kuko yumvaga ko ari byo Imana, yamurinze ntiyicwe, imusaba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *