wex24news

 Ingabo za MONUSCO zibungabunga amahoro z’Abashinwa ni zo zitahiwe kuvanwa muri congo.

“Bamenyekanye cyane kubera ubumenyi bwabo, ubuhanga bwabo na disipulini”, uyu ni Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, mu birori byateguwe mu kigo cyabagamo kuva mu 2003 ishami ry’Abashinwa ry’ubwubatsi n’abaganga, ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, nko mu birometero cumi na bitanu mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’intara, Bukavu. Aba bantu bagera kuri 200 bakoze cyane cyane mu bikorwa by’ubwubatsi, gusana imahanda, gusana ibiraro, n’ibindi.

Ukugenda kwabo, kuzatangira gukurikizwa mu minsi igera ku icumi, gukurikiye ukw’Ingabo za Loni zigera kuri 270 zo muri Pakisitani zashyikirije abapolisi ba Congo, kuwa 28 Gashyantare, urufunguzo rw’ikigo cya Kamanyola, hafi y’umupaka n’u Rwanda n’u Burundi nkuko tubikesha VOA.

Nyuma y’imyaka 25, abategetsi ba Congo bemeza ko Ingabo za Loni ntacyo zikora ku mitwe yitwaje intwaro kandi basabye ko bagenda “byihuse”, mu iteka ryo mu Kuboza gushize n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *