wex24news

Kayumba Bernard: yongeye kwibutsa urubyiruko ko u Rwanda ruri mu biganza byabo.

Kayumba Bernard (wahoze ayobora Akarere ka Karongi) yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka yo hambere yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko Inkotanyi zayihagaritse ndetse n’uko Igihugu cyongeye kwiyubaka kugera ku iterambere gifite ubu.

Aha ni ho yahereye asaba urubyiruko kwishimira amahirwe rufite ubu kuko Igihugu cyavuye mu bihe bibi cyanyuzemo, rugakomerezaho kuko ari bo mizero y’ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ngombwa gusobanukirwa Politiki mbi yaranze iki gihugu n’ingorane yateje, mugasobanukirwa ibyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, mugasobanukirwa impamvu twatakaje Miliyoni irenga y’Abanyarwanda, amasomo dukuramo akababera imbaraga zo kureba imbere, zo kubaka ejo hazaza, zo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuko ejo, ejobundi, ni mwe muzaba muyobora. Murabyumva neza rubyiruko? U Rwanda rw’ejo ruri mu biganza byanyu, kandi ntimuzategereza ko ejo hagera kugira ngo murwakire, mugomba kugendana na rwo kugira ngo hatazagira igitungurana, ahubwo mukagenda murwakira buhoro buhoro, rukazagera mu biganza byanyu murufite neza.”

Kayumba Bernard yibukije urubyiruko ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame mu ijambo risoza umwaka wa 2023 yifuriza umwaka mushya Abanyarwanda, aho Umukuru w’Igihugu yageneye ubutumwa bw’umwihariko urubyiruko, aho yagize ati “Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy’ejo hazaza, ni imbaraga tubona mu rubyiruko. Uyu mwaka dutangiye ni umwaka w’ingenzi ku Gihugu cyacu, twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’Igihugu cyacu.”

Kayumba Bernard yabwiye urubyiruko ko icyizere Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abafitiye bagomba kukigaragaza mu bikorwa biteza imbere Igihugu, birinda ibishuko n’ibindi bibangiriza ubuzima, ahubwo bakita ku bikorwa bigaragaza cya cyizere Igihugu kibafitemo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *