wex24news

Korea yishimiye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

“Hashize imyaka irindwi kuva ngiriye uruzinduko aha, ariko u Rwanda rukomeje kwamamara mu ruhando mpuzamahanga by’umwihariko muri iyi myaka 30 ishize y’imiyoborere ntagereranywa ya Perezida Paul Kagame,

Ju-Young Lee , Intumwa idasanzwe ya Repubulika ya Korea , yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Lee yishimiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ku babarirana n’iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.

Young Lee yahamije ko ibi byose bishingiye ku miyoborere myiza  y’Icyerekezo ya H.E Paul Kagame , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.Yavuze ko kandi Igihugu cye gifite amateka yenda gusa n’amateka y’u Rwanda aho muri iki gihugu hapfuye abarenga Miliyoni 2.4 baguye mu Ntambara.Yagaragaje ko kandi mu 1950 – 1953 , Korea yari amatongo cyakora ngo kuri ubu akaba ari igihugu cyateye imbere mu buryo bw’inganda na Demokarasi.

Ju-Young Lee , Intumwa idasanzwe ya Repubulika ya Korea , yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe batutsi mu 1994.Lee yishimiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ku babarirana n’iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.

Young Lee yahamije ko ibi byose bishingiye ku miyoborere myiza  y’Icyerekezo ya H.E Paul Kagame , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.Yavuze ko kandi Igihugu cye gifite amateka yenda gusa n’amateka y’u Rwanda aho muri iki gihugu hapfuye abarenga Miliyoni 2.4 baguye mu Ntambara.Yagaragaje ko kandi mu 1950 – 1953 , Korea yari amatongo cyakora ngo kuri ubu akaba ari igihugu cyateye imbere mu buryo bw’inganda na Demokarasi.

Yagize ati:”N’ubwo u Rwanda  rwanyuze mu mateka ashaririye ariko narwo rwashoboye kwiyubaka kuva mu 1994 Jenoside imaze guhagarikwa.Kwibuka30, ni igikorwa gikomeye gituma Abanyarwanda n’Isi bazirikana.Ni ibintu bibukamo imbaraga zo kubaka Igihugu bakakigeza ku Iterambere, hatangirwa ubutumwa bw’amahoro,kubaka ubuzima , no kugira indangagaciro z’ikiremwamuntu.Ni igikorwa cyo kwibuka cyateguwe neza”.

Yakomeje agira ati:”Ubuhamya bw’abacitse ku icumu bukora ku mitima, ariko ni byiza ko u Rwanda rutsinda amakuba rwanyuzemo.Ndatekereza ko izo ari imbaraga zatumye bikura muri aya mateka mabi by’umwihariko ubutumwa bwatanzwe na Perezida yahaye Umuryango Mpuzamahanga bugamije kwimakaza Amahoro ku Isi.Ni intangarugero mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, bukora ku baturage b’u Rwanda ndetse na Afurika”.Yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura, kubuza abantu uburenganzira bwabo byose bigomba kurwanywa n’imbaraga zihagije.

Ati:”Iyo nizera ko ariyo ntego Nyamukuru y’Umuryango w’Ababumbye ndetse n’umugambi  wabo wo gukurikirana abakoze Jenoside babinyujije muri ICC, bazashyikirizwa ubutabera”.Yatanze ubutumwa yahawe na Perezida wa Korea agira ati:”Perezida wa Korea yifatanyije n’u Rwanda kandi ashimira ko bimitse ubumwe ndetse anashimira imiyoborere myiza ya Perezida Kagame,wubatse igihugu kikaba igicumbi cyo guhanga udushya binyuze mu ikoranabuhanga.

“Hashize imyaka irindwi kuva ngiriye uruzinduko aha, ariko u Rwanda rukomeje kwamamara mu ruhando mpuzamahanga by’umwihariko muri iyi myaka 30 ishize y’imiyoborere ntagereranywa ya Perezida Paul Kagame,

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *