wex24news

Ku munsi w’ejo tariki ya 9 Mata 2024 ,Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yakiriye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Umukuru w’Igihugu yagiriye urugendo mu Bwongereza, nyuma y’amasaha macye u Rwanda rwinjiye mu cyumweru n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorerewe Abatutsi.

Guverinoma y’ Ubwongereza yatangaje ko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yagarutse ku kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari umwanya mwiza kwibuka no guha  agaciro aho uRwanda rwavuye.

Mu biganiro bagiranye kandi Perezida Kagame yashimiye Minisitiri Intebe uko Ubwongereza budahwema gushyigikira u Rwanda.

U Rwanda n’u Bwongereza bifitanye amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira binjira muri iki gihugu  mu buryo bunyuranye n’amategeko .

Amasezerano ateganya ko u Bwongereza buzohereza abimukira ibihumbi 10, ariko bakazagera mu Rwanda mu byiciro bitandukanye  nubwo yakomeje gutinzwa n’abadashyigikiye ko iyi gahunda ikorwa.

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi, baganiriye kuri aya masezerano, bemeranya ko iyi gahunda yakorwa mu gihe cya vuba cy’Itumba.

Icyakora ntabwo hatangajwe igihe indege ya mbere igomba guhaguruka mu Bowongereza iza i Kigali, nyuma yuko Inteko Ishingamategeko y’Ubwongereza izaba imaze kuyiha umugisha.

Amasezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko yavuguruwe ku wa 5 Ukuboza 2023, hagamijwe gukemura inenge zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.

Icyiciro cya mbere cyari giteganyijwe kugera mu Rwanda muri Kamena 2022, ariko iyi gahunda ikomwa mu nkokora n’ibibazo by’inkiko n’ibitekerezo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi bivuga ko u Rwanda rudatekanye ku buryo bahagirira amahoro ntibasubizwe mu bihugu baturutsemo.

Ibi byatumye Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rugaragaza inenge zijyanye n’amategeko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *