wex24news

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yibukije impamvu y’Igisibo Gitagatifu ku Idini ya Islam n’icyo Imana isaba Abayisilamu.

Yatangiye agira ati Bavandimwe nyuma yo gusiba, icyo dusabwa ni ugukomeza kubaha Allah, dukora ibyo yadutegetse byo kumwiyegereza tunirinda ibyaha yatubujije. Iyo ni yo myitwarire ikwiye kuranga Umuyisilamu umaze ukwezi kose mu ngando za Ramadhan, asibye.”

Mufti w’u Rwanda yavuze ko bidakwiye ko umuntu umaze ukwezi mu gisibo yasubira mu byaha, agata umurongo wo gutinya Allah.

Ati “Uwasubira mu byaha, ibyo biba ari ikimenyetso cy’uko igisibo cye kitakiriwe ndetse nta n’inyungu yakivanyemo ahubwo yaba ari muri ba bandi bazatahira inzara n’inyota gusa.”

Yabwiye Abayisilamu ko uwasibye muri uku kwezi Gutagatifu agira ibyishimo bibiri birimo igihe asoje igisibo ndetse no ku munsi w’imperuka igihe azaba ahuye na Nyagasani agiye kumuha ibihembo yageneye abasibye.

Ati “Bagaragu ba Allah, umunsi wa Eid al-Fitr, ni umunsi w’ibyishimo n’umunezero ku mwemeramana kuko yishimira kuba asoje itegeko yahawe na Allah.”

Gusiba n’imwe mu nkingi z’ukwizera kw’abayisilamu kandi bikorwa buri mwaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *