wex24news

Sheikh Hitimana Salim:yatangaje ko Ukwezi kwa Ramadhan kudakwiye kuba iherezo ry’ibikorwa byiza gusa.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, yibukije Abayisilamu bamaze ukwezi mu gisibo, ko na nyuma yahoo bagomba gukomeza kwitwara neza.

Yagize ati “Icyo dusabwa nyuma y’igisibo cya Ramadhan, ni ugukomeza kubaha no kumva Allah, dukora ibyo yadutegetse byo kumwiyegereza tunirinda ibyaha yatubujije. Iyo ni yo myitwarire ikwiye kuranga umuyisilamu umaze ukwezi kose mu ngando z’ukwezi kwa Ramadhan asibye. Ntabwo bikwiye ko umuntu umaze icyo gihe cyose asibye yasubira mu byaha, agata umurongo wo gutinya Allah, uwasubira mu byaha ibyo biba ari ikimenyetso kigaragaza ko igisibo cye kitakiriwe, ndetse nta n’inyungu yagikuyemo.”

yasabye abitabiriye iki gikorwa, kugira ibikorwa byiza mu gihe cya Ramadhan no mu bindi bihe byose.

Ati “Turasabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza bitwegereza Allah. Ntabwo ukwezi kwa Ramadhan gukwiye kuba iherezo ry’ibikorwa byacu byiza.”

Sheikh Hitimana Salim yasabye Abayisilamu gukomeza kumvira Imana muri byose kuko ari byo bibakwiriye.

Ati “Bavandimwe nyuma yo gusiba, icyo dusabwa ni ugukomeza kubaha Allah, dukora ibyo yadutegetse byo kumwiyegereza tunirinda ibyaha yatubujije. Iyo ni yo myitwarire ikwiye kuranga umuyisilamu umaze ukwezi kose mu ngando za Ramadhan, asibye.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *