wex24news

Umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Burundi ’Ntaryamira’ aravuga ko umwavoka waburanye impozamarira yahawe umuryango we yatorokanywe.

Yabitangaje ubwo yaganiraga n’Ijwi ry’Amareka mu mpera z’Icyumweru gishize, aho yavuze ko kugeza ubu nta ndishyi arabona kuko umwunganizi wabo yanyereje amafaranga y’ubwishingizi SONARWA yari yarishye ku bantu bari mu ndege ya Habyarimana yarashwe kuwa 06 Mata 1994.

Madamu Sylvane Ntaryamira, yavuze nyuma y’uko umugabo we Ntaryamira apfa baje kumenya ko imiryango itatu y’Abafaransa bari batwaye indege n’indi itatu y’abarundi barikumwe na Perezida Habyalimana yahawe indishyi ariko bo umunyamategeko wabo yarayatwaye.

Patrick Nkurunziza uyobora iri shyaka, yavuze ko basaba Leta kuba yabafasha gukurikirana uyu munyamateko. 

Ati”Twebwe rero twari twarafashe umucamanza kugirango azaduhagararire hanyuma aragenda mu Rwanda ,bamuha iyo ndishyi ayakiriye ntiyatubwiye ko yayibonye.”

Madamu Sylvane Ntaryamira, avuga ko babyinjiyemo hanyuma SONARWA ibaha ibyemezo byerekana ko uyu munyamategeko yashyikirijwe indishyi, ari nabwo batahuye ko uyu munyamategeko yamaze gutorokana iyo ndishyi.

Ku ruhande rw’Ishyaka SAHWANYA FORDEBU Perezida Ntaryamira yabarizwagamo, rivuga ko bamaze kumenya ko umunyamategeko wibye iyi mpozamarira yatorokeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *