wex24news

Amafaranga arenga miliyoni 70 y’Abanyekongo yibwe mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi (ISTM).

Colonel Madjaliwa Benoit ukuriye abapolisi bo mu karere ka Kasongo bashinzwe iperereza, yatangaje ko ibyavuye mu iperereza rya mbere bigaragaza uruhare rw’abakozi bamwe n’abakozi b’iki kigo muri ubu bujura nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Uyu mupolisi yemeza ko abakekwaho kuba baragize ubwo bujura basanzwe bakurikiranwa na polisi, bamwe bakaba baramaze gutabwa muri yombi kandi bazaburanishwa mu rukiko. Muri bo harimo abashinzwe umutekano batatu barinda ISTM kimwe n’umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari.

Avuga ko umuyobozi mukuru wa ISTM ari we wamumenyesheje ubwo bujura, nawe akaba yarabimenyeshejwe n’abashinzwe n’abazamu batatu barinda ibiro by’ubuyobozi bw’iki kigo cy’amashuri makuru.

Colonel Madjaliwa Benoit yemeza ko mu gihe cyo gusaka, mu nzu y’umuyobozi w’ingengo y’imari habonetse amafaranga arenga miliyoni mirongo ine y’Amanyekongo. Avuga kandi kuvumburwa n’inzego zishinzwe umutekano, amafaranga arenga miliyoni 7 y’Amanyekongo mu rugo rw’umunyamabanga mukuru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *