Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe METEO-Rwanda, kivuga ko muri iki gice cya Kabiri cya Mata hateganyijwe kugwa imvura itandukanye n’iyari isanzwe igwa.
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, mu bice by’uburengerazuba bw’Igihugu no ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu bice bisigaye by’Igihugu ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, iri hagati ya milimetero 30 na 100.
Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja y’u Buhinde, hamwe n’imiterere ya buri hantu.