wex24news

Ingabo za Loni zasize mu maboko y’abicanyi abatutsi bari bahugiye muri ETO kicukiro.

Abaharokokeye bongeye kunenga Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zabasize mu maboko y’abicanyi, Abatutsi benshi bakahicirwa.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kicukiro, baturukaga mu bice bitandukanye by’aka Karere kuko bari bahizeye umutekano.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo bahakurwaga bakajyanwa mu cyahoze ETO Kicukiro (Ecole Technique Officiel).

Muri metero nke uvuye aho binjiriye muri ETO, harimo metero zisaga 200 kugira ngo ugere ahahoze bariyeri yacungwaga n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, nyamara ngo izi ngabo zakumiriye Abatutsi bababuza kwinjira mu mashuri.

Nyuma y’uko abahungiraga muri ETO bamaze kuba benshi ngo byabaye ngombwa ko bashyira igitutu kuri MINOIR maze binjira ku ngufu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *