wex24news

uganda :abarezi n’abanyueshuri basagira ubwiherero nabwo bushaje.

Ababyeyi n’abayobozi bo mu mujyi wa Mbale muri Uganda, bahangayikishijwe n’isuku nke igaragara ku ishuri ribanza rya Busajjabwankuba aho abanyeshuri n’abarimu basangira ubwiherero 5 nabwo bugiye gusenyuka kuko hari n’ubudafite inzugi.

Iki kigo gifite abanyeshuri 1,400 n’abarimu bagera kuri 22 bose basangira ubwo bwiherero 5 bwubatswe mu ngengoyimari ya Leta yo mu mwaka wa 2006-2007, kugeza magingo aya butari bwavugururwa kuko bwenda no kuriduka.

Daily Monitor ivuga ko ubu bwiherero bwubatswe nyuma y’uko ubundi bubiri ikigo cyari gisanganwe bwaridutse.

Ushinzwe ubuzima muri ako gace, Mr Joseph Byassi avuga ko mu gihe cy’akaruhuko ka saa sita, abanyeshuri n’abarezi babo babyiganira kuri ubwo bwiherero kandi nta n’uburyo bworoshye buhari bwo kugabanya ubwo bwiherero abakobwa n’abahungu ahubwo bose barabusangira.

Umuyobozi w’iri shuri, Ndagire Emima avuga ko nta mahitamo nabo bafite yo gukemura icyo kibazo akaba ari nayo mpamvu abayobozi, abarimu n’abanyeshuri basangira ubwo bwiherero buhari.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bamaze kwandikira ubuyobozi bushinzwe uburezi mu mujyi kugira ngo babafashe babone ubundi bwiherero gusa ntibari babona igisubizo gikwiriye mu gucyemura icyo kibazo gikomeje guteza umusaruro nkene ku ishuri ndetse no guta ishuri kw’abana bamwe na bamwe.

Ushinzwe imiyoborere muri iri shuri, Betty Mbaga ashimangira ngo kubera kugira ubwiherero budahagije kandi nabwo butari ku kigero cyiza, bishyira ubuzima bw’anamyeshuri n’abayobozi mu kaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *