wex24news

Amerika: yahagaritse abakozi bayo gukorera ingendo muri Israel kubera ibitero bishobora kugabwa na Iran muri icyo gihugu.

Ambasade ya Amerika yavuze ko abakozi bayo muri Israel babujijwe gukorera ingendo hanze y’Umujyi wa Yeruzalemu, Tel Aviv cyangwa Be’er Sheva ku bw’impamvu z’umutekano.

Iran iherutse gutangaza ko yitegura kwihorera ku bitero Israel yagabye kuri Ambasade yayo muri Syria bigahitana abantu 13 mu minsi 11 ishize.Israel yahakanye uruhare muri icyo gitero gusa bivugwa ko ishobora kuba ariyo yari inyuma yacyo.Iran ishyigikiye umutwe wa Hamas uhanganye na Leta ya Israel muri Gaza. Binavugwa ko ishyigikiye umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon nawo umaze igihe uhanganye na Israel.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *