wex24news

Bujumbura:Ubuyobozi Burasaba abatuye mu bice biri kwibasirwa n’imyuzure kwimuka  mu rwego rwo kwirinda izindi mpfu.

Iki cyemezo cyafashwe n’umuyobozi w’iyi ntara, Désiré Nsengiyumva, nyuma y’aho imyuzure yishe abaturage batatu, batanu bakaburirwa irengero. Inzu zasenyutse zo zibarirwa muri 300.

Igice cyibasiwe cyane n’iyi myuzure, nk’uko VOA yabitangaje ni zone Gatumba yegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kugeza ubu imaze gusenya inzu zaho zirenga 200.

Iyi radiyo yasobanuye ko uyu mwuzure uri guturuka ku mazi menshi ava mu ruzi rwa Rusizi rwuzuye bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’indi migezi nka Muha na Ntahangwa zinyura muri Bujumbura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *