wex24news

Impunzi z’abanya-Sudani zahungiye muri Tchad, zirageramiwe kubera inzara.

Aba banya-Sudani biyongera ku bandi banyagihugu bahasanzwe kuko na bo abenshi bashonje, dore ko iki gihugu gisanzwe mu bikennye cyane muri Afurika.

Umuryango utegamiye kuri Leta w’abafaransa witwa Action Contre La Faim, uvuga ko intara zo mu burasirazuba bwa Tchad ziri mu bice bimerewe nabi bitewe n’inzara.

Ikindi ni uko nta serivisi z’ibanze zifatika zihari, bityo impunzi zihagera zikaba zirimo gutuma ibibazo birushaho kwiyongera.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko mu gihe nta nkunga yaba ibonetse, imfashanyo y’ibiribwa yatangwaga ishobora kuzahagarara muri uku kwezi kwa Mata.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) rivuga ko nibura hakenewe miliyoni 242 z’amadolari y’imfashanyo kugira ngo inzara ibashe kugabanuka.

Muri Tchad hasanzwe habarizwa nibura impunzi miliyoni 1.2. Hafi ya bose bahunze intambara ikomeje gukara muri Sudani aho usanga umunsi ku wundi amagana y’abasiviri yicwa abandi bagahunga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *