wex24news

Kenya yatangije gahunda yo kunga Etiyopiya na Somaliya.

Etiyopiya ntikora ku nyanja. Isanzwe yiyambaza icyambu cy’igihugu cy’abaturanyi cya Djibouti. Ku Bunani, perezida wa Somaliland, ifite ubwigenge bucagase, Muse Bihi Abdi, na minisitiri w’intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, bashyize umukono kuri aya masezerano yemerera Etiyopiya gukodesha igice cy’icyambu cya Berbera mu gihe cy’imyaka 50, ikazajya ihakoresha ku mato yayo ya gisirikare n’ay’ubucuruzi.

Byateje umwuka mubi hagati ya Somaliya na Etiyopiya. Hashize icyumweru, Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somaliya asinya itegeko risesa aya masezerano. Kw’itariki ya kane y’uku kwezi, Somaliya yirukanye ambasaderi wa Etiyopiya, ifunga na konsila zayo ebyiri zari mu mijyi ya Hargeisa, umurwa mukuru wa Somaliland (mu majyaruguru ya Somaliya), na Garoowe, umurwa mukuru w’intara ya Puntland, mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Somaliya. Ibi byose byateye impungenge ibihugu byo mu karere ko umutekano wako ushobora guhungabana.

Ejo ku wa kane, Kenya yamuritse umugambi wo gukemura iki kibazo. Ifatanyije na Djibouti, bashaka ko umuryango w’uburasirazuba bw’Afrika Igad ushyiraho amasezerano mpuzamahanga yorohereza ibihugu biwurimo bidakora ku nyanja gukoresha ibyambu by’ibindi bituriye inyanja. Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somaliya yabiganiriyeho ejo i Nairobi na mugenzi we wa Kenya, William Ruto.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *