wex24news

 Mama Sava yagaragaje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagirwa isomo ryihariye kuva mu mashuri y’abato.

Ibi Mama Sava yabigarutseho mu kiganiro yagiranye nikinyamakuru cyahano mu rwanda, aho yakomozaga ku ho abona Leta y’u Rwanda ikwiye kongera imbaraga mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rurusheho kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukinnyi wa sinema avuga ko nubwo hasanzweho ubundi buryo abakiri bato bakwigamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bwe asanga hakiri icyuho cy’uko yigishwa nk’agace kamwe mu mateka atandukanye.

Ati “Ntekereza ko mu bintu byafasha urubyiruko n’abana bakiri bato ari uko aya mateka yakwigishwa mu mashuri rikaba isomo ukwaryo, hakabaho ingendoshuri abana bakajya basura inzibutso zitandukanye kugira ngo bamenye neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu ntekereza ko byadufasha ni uko bajya bakurana umutima wo kuvuga ngo ibi bintu ntibizongere kuba iwacu.”

Reba ikiganiro na Mama Sava

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *