wex24news

Minisitiri Valentine, yasabye ababyeyi kwigisha abana babo amateka ya Jenoside batayagoretse, kugira ngo bakure bayazi.

Ni mu butumwa yatanze ku wa Kane tariki ya 11 Mata 2024 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro.

Tariki ya 11 nibwo kuri Kiliziya cya Kiziguro hiciwe Abatutsi barenga 5000 bigizwemo uruhare na Gatete Jean Baptiste wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Murambi.

Kuri uyu munsi kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi irimo 21 yashyinguwe bushya yabonetse mu mirenge ya Kabarore na Gitoki. Hari kandi imibiri yo mu muryango wa Karake Claudien wari umurezi wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nayo yashakishijwe ikaboneka ikaba yashyinguwe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yatanze ikiganiro cyagarutse ku kuntu abakoroni basenye ubumwe bw’Abanyarwanda bakababibamo amoko n’urwango byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarutse kandi ku buryo Jenoside yateguwe mu cyahoze ari Komini Murambi, agaragaza uko Gatete yakuze yigishwa urwango nuko yagiye ategura uburyo yakwica Abatutsi ahereye ku bo yise ibyitso.

Yagaragaje ko muri iki gice hari abana bitwaga imiyugira bakomeraga Abatutsi, interamwete [abagore b’interahamwe] basahuraga ndetse n’Interahamwe bwite noneho zishe Abatutsi Benshi, asaba abato kurangwa n’ubumwe.

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Jabo Jean Marie Vianney, yavuze ko nk’abacitse ku icumu bashimira Leta yagaruye ubumwe bw’Abanyarwanda ikanatanga ubutabera bigafasha Abanyarwanda Benshi.

Yakomeje agira ati “Mu gihe twibuka tujye tuzirikana ko twagize amateka mabi ariko Jenoside yarahagaritswe, ihagarikwa n’ingabo za FPR-Inkotanyi. By’umwihariko turazishimira ko zadufashije kurokora abantu 11 bari bajugunywe mu rwobo rurerure.”

Minisitiri w’Uburiganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko kuri iyi tariki ya 11 Mata ari umunsi w’amateka ashaririye kuko Abatutsi 5000 bishwe bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bubi, asaba ababyeyi kwigisha abana amateka neza bagakura baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Ati “Twakwibaza tuti ese imiryango y’icyo gihe yo yari imeze ite? Cyane cyane ababyeyi bidusigire umukoro w’icyo turi gutoza abana nyuma y’iyo myaka 30, twumvise ko baremwemo urwango igihe kirekire, ese twe turi kurerera u Rwanda dute?”
Minisitiri Dr Uwamariya yasabye buri muyobozi wese gutanga urugero rwiza mu byo akora, ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho politike idaheza iha amahirwe buri mwana wese yaba mu mashuri, mu kazi n’ahandi hose.

Yasabye urubyiruko kwiga amateka, kurangwa no gukunda igihugu, kugikorera, bakigira ku ngabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside kuko abenshi banganaga nabo.

Yabasabye gukoresha ukuri bakuvuga amateka y’u Rwanda cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bagakebura abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku babyeyi yabasabye kwibaza umusanzu batanga mu bato babyiruka bahereye mu muryango, abasaba kubabwiza ukuri ntibagoreke amateka.

Abayobozi bo basabwe gufasha abaturage kumva icyerekezo u Rwanda rufite harimo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 20 129, hiyongereyeho indi mibiri 32 yashyinguwe uyu munsi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *