wex24news

Mu Karere ka Gicumbi, imibiri 46 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete.

Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bavuze ko imitima yabo iruhutse nyuma y’igihe basaba ko ruvugururwa.

Imibiri yari isanzwe irushyinguyemo rutaravugururwa ni 1049, muri yo 33 yavanywe mu ngo aho yari ishyinguwe naho 13 ivanwa mu rundi Rwibutso rwa Nyamiyaga. Ubu uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 1095.

Hari hashize igihe basaba ko uru rwibutso ruvugururwa kubera ibibazo rwari rufite none ubu rufite isura nshya nyuma yo kuvugururwa. Ni ibintu byishimirwa by’umwihariko n’abafite ababo bashyinguwe muri uru rwibutso.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yunamiye abashyinguye muri uru rwibutso, afata mu mugongo kandi yihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko uko bishoboka kose bakomeza kwitabwaho.

Kuvugurura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *