wex24news

Ngororero:RIB yataye muri yombi abantu batandatu barimo umwarimu bazira kwica umubyeyi.

Aba bafunzwe taliki 27 Werurwe 2024, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha muri cyo, mu kwica uwitwa Nyirakanani Claudine w’imyaka 42 y’amavuko, nk’uko RIB yabivuze.

Ibi byabaye ku wa 22 Werurwe 2024, bibera mu Mudugudu wa Nyamwungo mu Kagari ka Vuganyana mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Ngororero.

Musabyimana Theoneste wari warabyaranye na nyakwigendera nawe ari mu bafunzwe.

Abo Ubugenzacyaha buvuga bwafunze ni Musabyimana Theoneste w’imyaka 28 y’amavuko, Ndayambaje Vedaste uzwi nka Bujyanga, uyu RIB ivuga ko yari yarafungiwe Jenoside, arirega arangiza igihano.

Harimo kandi Mukesharukundo Alexis uzwi nka Kajeneza, uyu nawe RIB ivuga ko yari aherutse gufungirwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Undi ni Ntezimana Oswald uzwi nka Gapyisi, uyu RIB ikavuga ko yigeze gufungirwa icyaha cyo kwiba.

Abandi ni Dusanimana Venuste uzwi nka Rubundura na Mujawamaliya Berthilde uyu akaba ari umugore wa Musabyimana Theoneste kandi akaba ari n’umwarimu ku mashuri abanza.

Umunyamakuru wa TV/Radio 1 yabwiwe n’Umuvugizi wa RIB, DR Murangira B Thierry ko intandaro y’uru rupfu ari uko uyu nyakwigendera yari yarabyaranye n’uyu Musabyimana ariko akanga gutanga indezo kandi yarabitegetswe n’urukiko.

Yagize ati: “Musabyimana Theoneste yabyaranye na nyakwigendera Nyirakanani Claudine urukiko ruza gutegeka Musabyimana kujya atanga indezo ya 20,000 Rwf buri kwezi, ibyo byaje kuba intandaro yo kumwica.

Umuvugizi wa RIB akomeza agira ati: Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Musabyimana Theoneste amaze gutegekwa n’urukiko kujya atanga indezo ya buri kwezi, afatanyije n’umugore we, batangiye koherereza nyakwigendera ubutumwa bugufi bumutera ubwoba, bamubwira ko nubwo abatsinze kubijyanye n’indezo, ntazo bazamuha niyo yazibona azazihabwa batakiriho.”

Taliki ya 03 Mata 2024 abafashwe dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha, nabwo taliki 07 Mata 2024 buyiregera Urukiko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko “Nta mpamvu n’imwe yabaho yatuma umuntu yambura undi buzima.”

Abaturarwanda barasabwa kudahishira icyaha icyo aricyo cyose, kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe bakajya batangira amakuru ku gihe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *