wex24news

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ateganya kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda kuri uyu wa 12 Mata yasobanuye ko uru ruzinduko ruzaba rugamije kongerera imbaraga umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Iti “Nyakubahwa Cyril Ramaphosa, Perezida wa Repubulika ya Afurika y’Epfo azagirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Uganda, guhera tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Mata 2024. Ruzaba rugamije kongerera imbaraga umubano mwiza uri hagati ya Uganda na Afurika y’Epfo.”

Ramaphosa aheruka mu karere ka Afurika y’iburasirazuba tariki ya 7 Mata 2024, ubwo yifatanyaga n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru ruzinduko, Ramaphosa yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku buryo umubano wa Afurika y’Epfo wazahurwa ndetse no ku ntambara ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Birashoboka ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Ramaphosa na bo bazaganira kuri iki kibazo cyo muri RDC. Aba bakuru b’ibihugu biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kugikemura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *