wex24news

 Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi,Irengero rye rikomeje kuba urujijo. 

Ni amakuru yaje no kubeshyuzwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RDC, biza no gutuma RTBF nayo ubwayo isaba imbabazi.

Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri X, Tina Salama, Umuvugizi wa Tshisekedi yavuze ko Umukuru w’Igihugu yagiye mu ruzinduko hanze “ku mpamvu zihutirwa zireba igihugu”, gusa ntiyigeze avuga aho ariho.

Bamwe batangiye gukwirakwiza ibihuha, bavuga ko Tshisekedi ari i Paris aho n’ubundi byari biteganyijwe ko agirira uruzinduko mu mpera za Mata.

Abandi bavuze ko uyu muyobozi yaba afite uburwayi bwamwibasiye mu rutirigongo. Abavuga ibyo babiherekesha ifoto ye yafashwe mu 2022 ubwo yari yagiye kwivuza mu bitaro bya Saint-Luc de Bruxelles mu Bubiligi.

Ibi byose Perezidansi ya RDC yarabihakanye ariko ntiyatanga amakuru ya nyayo asobanura aho Umukuru w’Igihugu aherereye kuva ku wa 6 Mata.

Amakuru avuga ko indege ya Perezida yo mu bwoko bwa Boeing 737-900 ifite ikirango cya DRC001, yaguye i Bruxelles ku wa 7 Mata, Saa 14:56. N’ubu bivugwa ko ariho ikiri.

Ni iki cyaba cyamujyanye mu Bubiligi?

Hari kwibazwa niba Tshisekedi yaba yaragiriye uruzinduko mu Bubiligi ku mpamvu z’ubuzima nk’uko bikomeje kuvugwa n’abantu benshi. Abandi bavuga ko ashobora kuba yarahageze, agafata indi ndege ikamujyana muri Vietnam inyuze muri Guinée-Bissau na Bahamas.

Iyo ndege ngo birashoboka ko ariyo yamusubije i Bruxelles ku wa 9 Mata, mbere y’uko asubira muri RDC ku wa 12 cyangwa 13 Mata.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *