wex24news

u Burusiya  Bwohereje muri Niger ingabo n’ibikoresho bya gisirikare, nyuma yo gufata icyemezo cyo kwirukana iza america.

Televiziyo ya Niger yaraye yerekanye amashusho y’ingabo z’u Burusiya zisesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Niamey, zifite ibikoresho birimo intwaro zifashishwa mu guhangana n’ibitero byo mu kirere.

Umwe mu basirikare b’u Burusiya yatangarije iki gitangazamakuru ko icyabajyanye i Niamey ari ukugira ngo bashyire mu bikorwa ubufatanye mu bya gisirikare buri hagati y’ibihugu byombi.Mu kwezi gushize ni bwo Leta ya Niger yatangaje ko yasheshe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye na Amerika, isaba ingabo z’iki gihugu n’abandi bakozi bo mu rwego rwa gisivili gutaha.Imwe mu mpamvu zikomeye zatumye ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Niger bufata iki cyemezo ni iy’uko Amerika itifuzaga ko bukorana n’u Burusiya na Iran. Bwasubije ko nta gihugu gikwiye kubuhitiramo uwo bukorana n’uwo bureka.Amerika ifite abasirikare bagera ku 1000 muri Niger, bari mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Sahel. Zari zisanzwe zifashisha ibirindiro bya ‘drones’ zubatse mu gace ka Agadez muri iyi ‘opérations’.Ntabwo baratangira gutaha, ariko Leta ya Niger yasabye Amerika kwihutisha imyiteguro no kuyimenyesha igihe ntarengwa bazaba baviriye muri iki gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *