wex24news

uburundi:Abaherutse gusenyerwa n’ibiza bagera ku miryango 300 bahawe ibyumweru bibiri kuba bimutse.

Burundi: Imiryango irenga 300 yasenyewe n'ibiza yahawe nyirantarengwa

Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura nibwo bwatanze iyi nteguza y’ibyumweru bibiri, aho bavuze ko iyi miryango yasenyewe cyo kimwe n’abandi babangamiwe n’ibiza kuba bimutse bitarenze iyo minsi yatanzwe.

Abategetswe kwimuka kandi harimo abo mu bice bimwe na bimwe byo mugace ka Gatumba, aho imiryango irenga 200 nayo yasenyewe n’ibiza.

Imvura iherutse kugwa muri Congo niyo yabaye intandaro ahanini y’ibi biza byibasiye Uburundi kuko yatumye umugezi wa Rusizi wuzura uhurirana n’indi migezi nka Muha na Ntahangwa nayo isuka mu Kiyaga cya Tanganyika nacyo gitangira kumena amazi asakara muri bimwe mu bice by’i Bujumbura.

Inkubiri y’ibi biza yahitanye abantu 3 abandi 5 baburirwa irengero harimwo abana n’abagore nk’uko abayobozi bafite abaturage mu nshingano muri Gatumba babivuga. Ubu abenshi muri iyo miryango yasigaye iheruheru , bakusanyirijwe ahitwa kuri Poto ya 27.

Raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukumira impanuka ziterwa n’ibiza, yerekana ko imyuzure ituruka ku kiyaga cya Tanganyika n’uruzi rwa Rusizi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *