wex24news

Umudepite Arielle mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yasabye ko iki gihugu cyakwemeza ko FDLR ari nk’umutwe w’iterabwoba

Ibi Kayabaga yabisabye ashingiye ku bikorwa bw’ubwicanyi bwibasira Abatutsi, uyu mutwe ukomeje gukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ahereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yashimye akazi kakozwe n’ubutabera bw’u Rwanda, ariko agaragaza ko inzira y’ubwiyunge igikomeje.

Ati: “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndatekereza ko urugendo rw’ubwiyunge ari inzira idashira. Sinabura kubona ko abiyunze kandi babana hamwe babikoze kuko ubutabera bwatsinze.”

Nubwo inzira y’ubwiyunge ikomeje mu Banyarwanda ariko, hari abari mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje Jenoside. Avuga ko icyifuzo cyabo ari uko FDLR yakwitwa umutwe w’iterabwoba.

Arielle Kayabaga yavuze ko kuba hari abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikomere ku bayirokotse.

Yagize ati: “Nta gukira kw’imitima yababaye yibutswa Jenoside inshuro nyinshi buri Mata kandi nta butabera, niba tutaretse guhakana no kujya impaka zitera urwango rwo kurwanya Abatutsi.”

Ibi Kayabaga yabisabye ashingiye ku bikorwa bw’ubwicanyi bwibasira Abatutsi, uyu mutwe ukomeje gukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ahereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yashimye akazi kakozwe n’ubutabera bw’u Rwanda, ariko agaragaza ko inzira y’ubwiyunge igikomeje.

Nubwo inzira y’ubwiyunge ikomeje mu Banyarwanda ariko, hari abari mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje Jenoside. Avuga ko icyifuzo cyabo ari uko FDLR yakwitwa umutwe w’iterabwoba.

Yagize ati: “Twe nk’Abarokotse benshi n’imiryango y’abacitse ku icumu tuba muri Canada, twifuza ko FDLR yakwemezwa ko ari umutwe w’iterabwoba kuko ikomeje kwica Abatutsi benshi bo mu Karere.”

Arielle Kayabaga yavuze ko kuba hari abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikomere ku bayirokotse.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *