wex24news

Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi muri rusange bikomeje gushyirwa mu majwi mu gutererana Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri Mata 1994

Mu kugaragaza uruhare uyu muryango wagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yifashishije ibihugu binyamuryango, byagiye bifasha Leta ya Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Ati “Igihugu cya mbere navuga ni u Bufaransa, cyahereye kuva tariki 10 Ukwakira 1990, ariko hari n’ibindi bihugu byagize uruhare rwo kudatabara igihe byari ngombwa. Icya kabiri navuga ni u Bubiligi bwari bufite ingabo muri MINUAR yari yarashyizweho na Loni, zatereranye Abatutsi baricwa.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko ibihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi na Amerika byirengegije nkana ibyaberaga mu Rwanda mu 1994.

Yatanze urugero rwo kuba Roméo Antonius Dallaire wari uyoboye ubutumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yarasabye ko yahabwa ingabo 4700 ariko ibihugu bikomeye bimubera ibamba.

Ati “Abanyamerika baravugaga bati, hakwiye abasirikare nka 100, Abafaransa bakavuga 1000.”


Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko amahanga yamenyeshejwe mbere ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside, ndetse hari ubushobozi bwo kuyihagarika, nyamara ibihugu bikomeye byari bifite za Ambasade mu Rwanda nta cyo byakoze.

Ati “Ni Jenoside yashoboraga kwirindwa, yashoboraga gukomwa imbere, yashoboraga gukumirwa, igaragarira buri wese ariko bitewe na cya kibazo nkunda kuvuga cy’inyungu, bo babonaga nta nyungu bafite zo kuza guhagarika Jenoside.”

Umuryango mpuzamahanga ntushinjwa n’Abanyarwanda gusa kureberera jenoside, ahubwo unashinjwa kudashyira ingufu mu gufata abakekwaho kuyigiramo uruhare, aho kuva mu mwaka wa 1998 kugeza muri 2024; imyaka 26 ishize u Rwanda rutangiye gutanga impapuro mu mahanga zisaba Ibihugu guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu barenga 1,000 bashyiriweho izi mpapuro; 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *